in

Umukobwa wo mu bakire yabenze umusore w’umukene ||ibyamubayeho nyuma ni isomo rikomeye.

Amakuru y’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko Masuzyo Phiri wo mu mujyi wa Lusaka muri Zambia w’imyaka 31 y’amavuko yabenzwe n’umukobwa Natasha Lubinda w’imyaka 29 y’amavuko, uyu mukobwa mu kumubenga yanahise abyandika ku mbuga nkoranyambaga avuga ko amwihanije kuko badahuje ubuzima kandi n’imiryango yabo ikaba itandukanye, yongeraho ko nta mukene uhura n’umukire.

Masuzyo Phiri yakundaga Natasha Lubinda byimazeyo ariko agera aho arabimubwira ngo yumve igisubizo yakira. Yakiriye amagambo mabi aremereye. Mu kumusebya cyane, uyu mukobwa Natasha yahise ajya kuri Facebook abibwira rubanda nyamwishi ko yamubenze kubera ubukene bwe na nyina akaba ari umuzunguzayi ku muhanda.

Natasha byageze aho anyuza kuri Facbook ubutumwa bwihanangiriza umusore wamukunze

Natasha yagize ati: “Ntabwo turi mu cyiciro kimwe. Umubyeyi wawe agurisha imboga ku muhanda, mu gihe mama wanjye akize kandi akora muri Bank, wowe uri uwo mu cyiciro cyo hasi, mu gihe ndi mu cyiciro cy’abaherwe (VIP), Papa wawe nta n’ubwo afite imodoka, utinyuka kunyegera koko!”.

Aya magambo y’uyu mukobwa akiyatangaza ntabwo yakiriwe neza na bamwe bo muri Zambia batangiye guhita bakusanya inkunga ngo bahindure ubuzima bw’uyu musore. Amakuri ya Faceofmala avuga ko hari n’imiryango iba muri Amerika yahise imutera inkunga ngo nawe azabe umukire n’ubwo amafaranga mbumbe yahawe atatangajwe umubare.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ndimbati avuze ikintu gikomeye akumbuye cyane.

Rihanna n’umukunzi we batamajwe n’imyambarire yabo idasanzwe