in

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo badatera akabariro bapfa vuba

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yamagata  mu gihugu cy’Ubuyapani yagaragaje ko abagabo bagira ubushake bucye bagira ibyago byo gupfa vuba ,bitandukanye n’abagira ubushake bwuzuye bwo gutera akabariro.

 Ni ubushakashatsi bwakorewe ku  bantu bagera ku bihumbi 20,000 ,barimo abagabo 8,558 n’abagore  ibihumbi 12 ,411  bugaragaza ko abagabo bakunze kugira ubushake bucye bwo gutera akabariro bakunze kugira ibyago byo kwitaba Imana vuba ,bitewe ahanini no kwibasirwa n’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso ,umutima n’izindi zifite aho zihurira n’ubuhumekero.

iyi kaminuza yagaragaje ko abagabo bari mu kigero cy’imyaka 40 bagira ubushake bucye bwo gutera akabariro byibura 1.94 bapfa bazize kanseri ,mu  gihe 1.36 bapfa bishwe n’umutima.

Ubu bushakashatsi muri rusange bukaba bwaragaraje ko  kugira ubushake bwo gutera kabariro  ari inkingi y’amwamba y’ubuzima bwiza kuko iyo wakoze imibonano mpuzabitsina usinzira neza, abasirikare b’umubiri bagakora neza  ,bikarinda agahinda gakabije ,kugira ubwoba no kurwara indwara z’umutima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’imyaka 24 yashatse umusaza uruta Sekuru (AMAFOTO)

Kanombe: Inzu yari irimo amafaranga menshi cyane agera mu ma miliyoni yafashwe n’inkongi y’umuriro