in

Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC wimuwe

Umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC wimuwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 werurwe 2024, rurambikana hagati y’ikipe ya Rayon Sports na APR FC mu mukino ufatwa nk’uwa mbere hano mu Rwanda.

Ni umukino ushobora kuba uryoheye ijisho bitewe ni uko abakinnyi ndetse n’abatoza bakaniye uyu mukino nubwo imwe yasize indi ku manota zifite kugeza ubu ku rutonde rwagateganyo rwa shampiyona.

Amakuru ahari kugeza ubu ntabwo abakinnyi benshi bazaba badahari kuri uyu mukino ariko Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Marocco, Youseff Rharb ntabwo azakina kubera amakarita 3 y’umuhondo.

Andi makuru ahari kugeza ubu avuga ko uyu mukino wimuwe ukavanwa ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ugashyirwa ku isaha ya saa cyenda z’amanwa kubera ikibazo cy’amatara batizeye ko yaba ameze neza.

Ikipe ya APR FC irarusha amanota 10 ikipe ya Rayon Sports kuko kugeza ubu APR FC ifite amanota 55 naho Rayon Sports ifite amanota 45 bivuze ko gutsinda kwa Rayon Sports ntacyo byahindura ku rutonde rwagateganyo.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Platin P yaba agiye gushaka undi mugore?

Imirimo yo kuvugurura igeze kuri 93%! Umunsi ku wundi ibintu biba byabaye bishya kuri sitade Amahoro iri kuvugurwa – AMAFOTO