in

Umukinnyi witabye Imana ubwo yari ari kwitegura ubukwe akomeje gukora ku mutima abatari bacye.

Umukinnyi mpuzamahanga wa Turukiya Ahmet Calik wakiniraga ikipe ya Konyaspor mu kiciro cya mbere mu Turukiya yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27,  yakoze impanuka mu muhanda wo mu murwa mukuru Ankara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022.

Uyu mukinnyi umaze guhamagarwa inshuro umunani (8) mu ikipe y’igihugu ya Turukiya, akora iyi mpanuka yari ari mu modoka wenyine.

Ikinyamakuru Spor Arena kivuga ko uyu musore Ahmet Calik yari ari mu karuhuko, maze yerekeza mu murwa mukuru Ankara gutegura ubukwe bwe yari afite mu kwezi gutaha kwa Gashyanare.

Ikipe ya Konyaspor uyu musore yakuniraga ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize ati:”Tubabajwe cyane no kubura umukinnyi wacu w’umupira w’amaguru Ahmet Calik, watsindiye urukundo rw’abafana bacu n’umugi wacu kuva ku munsi wa mbere aje muri Konyaspor.”

Twihanganishije buri wese cyane cyane umuryango w’umukinnyi Ahmet Calik.”

Lucas Podolski wahoze ari umwataka wa Arsenal, wakinanye na Ahmet Calik muri Galatasaray na we yagize icyo uvuga ku rupfu rw’uyu mukinnyi wari ukiri muto.

Ati:”Mbabajwe cyane no kumva ayo makuru, ndi mu gahinda, urupfu nturukubereye rwose, n’uvandimwe! Imana ihe ubugingo bwawe kuruhukira mu ijuru.” 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video y’umunsi: Bruce Melodie arimo gukina n’abakobwa be

RIB yatangiye gukurikirana uwiyitiriye Miss Kalimpinya Queen