in

RIB yatangiye gukurikirana uwiyitiriye Miss Kalimpinya Queen

RIB yatangiye gukurikirana ikirego cya Kalimpinya Queen avuga ko Hari uwamwiyitiriye ku mbuga nkoranyambaga agakoresha amashusho n’amagambo y’urukozasoni.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kalimpinya wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter ukomeje gukoresha amagambo n’amashusho nyandagazi, binyuranye n’indangagaciro ze.

Ubwo yavugaga aya magambo, Kalimpinya yanahishuye ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kandi yizeye kubona ubutabera.

Aha yagize ati “Mwiriwe neza! Iyi account @6_pazzo nabonye ko hari uwayinyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi witabye Imana ubwo yari ari kwitegura ubukwe akomeje gukora ku mutima abatari bacye.

Myugariro wa Mukura VS yatawe muri yombi