in

Umukinnyi wakinnye iminota 120 afite ibikomere ku kiganza akomeje gukora benshi ku mutima

Myugariro wo hagati wa Fc Barcelona Ronald Araujo yaraye atunguye benshi ubwo yakinaga umukino wa el clasico wahuzaga ikipe ya Barcelona na Real Madrid afite ibikomere.

Nk’uko bigaragara ku mafoto uyu mukinnyi yakinnye uwo mukino afite ibyo bikomere bibiri (2) bidoze ku mubiri we, kandi yaje kwitwara neza mu kibuga.

Uyu mukinnyi akaba yarabazwe ku ya 7 Mutarama akaza kudodwa,  akaba ategereje ko akira gusa we yanze gutererana bagenzi be ku mukino wa el clasico.

Uyu mukino wa Barcelona na Real Madrid wari uri kubera muri Arabia Saudite waje kurangira ikipe ya Real Madrid itsinze ikipe ya Fc Barcelona ibitego bitatu kuri bibiri.

Real Madrid imaze gutsinda ikipe ya Fc Barcelona yahise ibona itike yo kugera ku mukino wanyuma wa Supercopa de espana, ikaba itegereje iza kurokoka hagati ya Atletico Bilbao  na Atletico Madrid.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Jordan Mushambokazi yahawe impano y’imodoka y’umuzinga n’umugabo we (Amafoto + video)

Ibyo ibiyobyabwenge byakoreye umunyeshuri wari ugiye gusoza amashuri (Video)