in

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ahabwa izina ritangaje

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Iradukunda Pascal akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi benshi b’iyi kipe nyuma y’uko akomeje kugaragaza ubuhanga budashidikanywaho.

Uyu mukinnyi w’imyaka 16 y’amavuko yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports ubwo iyi kipe yakinaga umukino wa gicuti na Musanze FC mbere gato y’uko umwaka w’imikino wa 2022-2023 utangira.

Muri uyu mukino wari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukarangira Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 2-0, nyuma y’umukino abafana bahaye Iradukunda Pascal amafaranga menshi bitewe n’uko yari yabashimishije ndetse bahita banamuhimba Messi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Iradukunda Pascal yongeye kugaragaza ubuhanga budasanzwe ubwo yakorerwagaho ikosa ku mukino wahuje Rayon Sports na Nyanza FC, iri kosa ryavuyemo Penaliti yatsinzwe na Moussa Camara.

Nyuma y’umikino abakunzi ba Rayon Sports bahise baha Iradukunda Pascal izina ry’akabyiniro rya Petit Skol bitewe n’uko akiri umwana ariko akaba akina umupira uryoheye amaso.

Ubuhanga bw’uyu mukinnyi muto buheruka gutangarirwa na kizigenza Mbirizi Eric ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, aho yatangarije ikiganiro Primus Bar Talk ko Iradukunda Pascal ari we mukinnyi ufite impano itangaje mu bakiri bato muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Phil Peter yasobanuye byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho nyuma yo gusohora Terimometa

Rutahizamu wa Rayon Sports akomeje guteza umwuka mubi nyuma yo kurwanira Penaliti