in

Phil Peter yasobanuye byinshi bimaze iminsi bimuvugwaho nyuma yo gusohora Terimometa

Umuhanzi, umunyamakuru, umuvanzi w’umuziki akanaba umushyushya rugamba Phil Peter uherutse gusohora indirimbo yavugishije abatari bacye bita Terimometa.

Nyuma yiyi ndirimbo umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi nka Samanta muri filime indoto ica kuri televiziyo yu Rwanda uyu mukobwa yatangaje ko ibyo bumvikanye na Phil Peter natabikora nyuma y’amasaha 2 indirimbo iraba yasibwe.

Nyuma yigihe gito hasotse ifoto Phil Peter ari ku modoka ya Police bikurikirwa n’inkuru zivuga ko Phil Peter yatawe muri yombi n’icyigo cy’igihugu cyu Rwanda gishizwe iperereza.

Ibi abantu batandukanye   bavuzeko ari agatwiko k’indirimbo ye Terimometa.

Umuyobozi w’icyinyamakuru Phil Peter akorera yavuzeko  ibyizo nkuru ari ibihuha.

Uyu munyamamakuru yavuze ko arambiwe ibihuha mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Ibi byaje gushimangirwa nuko Phil Peter yaje kugaragara mu kiganiro The Choice Live ku Isibo tv ku cyumweru karicyi 25 Nzeri 2022.

Yasobanuye byose ku nkuru zimaze iminsi zimuvugwaho, icyambere ngo uwo mukobwa Phil Peter ntago azi uko yaje mu mashusho ngo kuko atazi icyo yavuganye n’uwayoboye indirimbo Terimometa ngo kuko ni we wamuhamagaye.

Ibijyanye n’ifoto ari kumodoka ya Police bivugwa ko yaba afunzwe, yasobanuye ko iyo foto yafatiwe i Nyamata ariko atazi uko yafashwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bihe bitandukanye: Dore uburanga n’ikimero by’umusore wihinduje igitsina akaba avugwa mu rukundo na Mbappe

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ahabwa izina ritangaje