in

Rutahizamu wa Rayon Sports akomeje guteza umwuka mubi nyuma yo kurwanira Penaliti

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Boubacar Traore akomeje kugaragaza urwego rw’imikinire ruri hasi.

Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gushize yari yitezweho ibitangaza bigendanye n’uko yakinnye ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bugereki ariko kugeza ubu nta kintu yari yakora muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi ni Umunyamahanga wa 8 mu bari muri Rayon Sports we na Moussa Camara, Musa Esenu, Paul Were Ooko, Rafael Osaluwe Olise, Mbirizi Eric, Ramadhan Awam Kabwili na Essomba Leandre Willy Onana, bisobanuye ko kuzabona umwanya wo gukina biri kure nk’ukwezi.

Mu mpera z’icyumweru gishize Boubacar Traore yongeye kurwanira Penaliti na mugenzi we Moussa Camara ku mukino wahuje Rayon Sports na Nyanza FC, ibi bikaba bitarashimishije umutoza ndetse n’abakinnyi bakinana.

Boubacar Traore akigera ku kibuga cy’indege Yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azayitsindira ibitego byinshi biri hejuru ya 15 mu mwaka w’imikino wa 2022-23 cyane ko ari na wo yumvikanye na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Adana Demirspor yo muri Turikiya, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova, Salitas yo muri Burkina Faso n’izindi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ahabwa izina ritangaje

The Ben:ubuzima bwe iyo atari gukora ibimushimisha