in

Umukinnyi wa Rayon Sports yatakambiye umutoza Haringingo Francis amusaba kuzamubanzamo akamufasha kunyagira Musanze FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara yasabye umutoza Haringingo Francis Christian kuzamubanza mu kibuga ku mukino bazahuramo na Musanze FC.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023 nibwo Rayon Sports izacakirana na Musanze FC ku mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mbere y’uko amakipe yombi ahura Moussa Camara yabwiye umutoza Haringingo Francis kumuha amahirwe akazamubanzamo akamufasha kubona ibitego.

Rayon Sports igiye gucakirana na Musanze FC, umukino ubanza wabereye i Musanze Rayon Sports yatsinzwe ibitego bibiri ku busa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Ben Moussa yazamuye amarangamutima ya benshi kubera ibihembo bishimishije agiye guha umukinnyi wa APR FC

Kigali: Amacumbi y’abakobwa biga mu kigo cya IPRC Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro izuba riva – VIDEWO