in

Umukinnyi wa Rayon Sports umaze iminsi atavuga rumwe na Haringingo Francis utoza iyi kipe yagarutse mu myitozo

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ukina mu kibuga hagati Nishimwe Blaize yagarutse mu myitozo nyuma yo kumara iminsi arakariye cyane Haringingo Francis utoza iyi kipe.

Mu cyumweru gishize tariki 11 ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Kiyovu Sport umukino urangira Kiyovu Sport yigamba cyane ivuga ko Rayon Sports yabaye umugore wayo.

Nyuma y’uyu mukino abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports bahise bahabwa akaruhuko ko kuva kuri uwo munsi wabereyeho umukino kugeza ku munsi wo kuwa mbere w’iki cyumweru. Nyuma yaho iyi kipe ku munsi w’ejo hashize itangiye imyitozo Nishimwe Blaize ntabwo yari yakagarutse gukorana n’abandi.

Uyu musore kuri uyu mukino batsinzwe mo na Kiyovu Sport yawukinnye amaze iminsi mu mvune yagiyemo asimbuye, gusa nyuma yaho yahise yongera kuvuga ko imvune ye yongeye kubyuka.

Abantu bari hafi y’uyu musore bavuga ko yakinnye uyu mukino ngo kugirango abe yahamagarwa mu ikipe y’igihugu irimo kwitegura imikino 2 ya gishuti u Rwanda rurakina na Sudan muri iyi minsi.

Uyu musore nyuma yo kudahamagarwa ari byo yanashakaga bivugwako byahise bituma yongera kwitakisha imvune kugirango sakomeze gukora imyitozo ndetse no gukinira iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Nishimwe Blaize yarakariye cyane umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis kubera ko atamubanza mu kibuga kandi yiyumvamo ubushobozi bukomeye bwafasha cyane Rayon Sports ari indi mpamvu irimo gutuma uyu musore adakora akazi ke neza muri iyi kipe.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino irakina na Mukura Victory Sport kuri iki cyumweru tariki ya 20 ugushyingo 2022 umukino ushobora gutuma iyi kipe yongera gufata umwanya wa mbere mu gihe Kiyovu Sport itabashije gutsinda ikipe ya APR FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo igikombe cy’Isi gitangire Cristiano Ronaldo yahuye n’uburwayi butunguranye

Mu Rwanda kubura kw’isukari byabonewe igisubizo kirambye dore ko hatangiye gukorerwa indi sukari irimo Vitamini A