in

Umukinnyi wa Rayon Sports ari mu nzira zo gusinyira ikipe y’i Burayi

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23, Rudasingwa Prince ari mu nzira zo kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Rudasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Nigeria gukora igeragezwa, bikaba bivugwa ko yakoze igeragezwa mu ishuri rifasha abakinnyi bakiri bato kwerekeza ku Mugabane w’i Burayi.

Nyuma yo gukora igeragezwa yararitsinze, bikaba bivugwa ko amakipe atandukanye y’i Burayi ari kumwifuza nta gihindutse ikipe ashobora kuzerekezamo izamenyekana mu gihe cya vuba.

Rudasingwa Prince ni umwe mu bakinnyi bari kuzamuka neza mu mupira w’amaguru mu Rwanda, mu mpeshyi y’umwaka ushize byavuzwe ko ikipe ya APR FC yigeze kumwifuza.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bya bintu birakaze: Diamond agiye kurega uwagombaga kumugezaho indege 2 yaguze akaba ari kumwihisha

Ni iki cyabaye ngo abafana ba Chelsea bisange bameze nk’abugamye munsi y’umureko?