Rurangiranwa mu muziki w’Akarere ka Afrika y’Uburasirazuba, Diamond Platnumz, yatanze amakuru mashya kuri Private Jet na Helicopter yaguze muri Gicurasi 2022 nyamara kugeza n’ubu bikaba bikiri mu cyuka kuko zitaramugeraho.
Nk’uko Diamond yabitangaje ni uko yamaze kwishyura byose ariko ugomba kubimugezaho kugera none akaba akomeje kumukinisha.
Yatangaje ko byatumye yitabaza amategeko kuko akomeza kumuteza ibihombo birimo no gutuma abafana be bakomeza kugira ngo ni umubeshyi.
Ati:”Nishyuye amafaranga yose yaba Helicopter na Private Jet ariko ugomba kubingezaho yakomeje kunkinisha. Kuri ubu turi mu nzira z’amategeko. Kuko ari kunteza ibihombo byinshi anatuma abafana bambona nk’umubeshyi.”