in

Umukinnyi wa Rayon Sports ari kugarukwaho na benshi nyuma y’amakosa akomeye yakoze agatuma iyi kipe ibura intsinzi

Ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki 20 ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’ikipe Mukuru Victory Sport mu makosa akomeye ya Adolphe Hakizimana ufatira Rayon Sports.

Uyu mukino wahuje Rayon Sports na Mukura Victory Sport waranzwe cyane no kwerekana umupira mwiza ku mpande zombi cyane ikipe ya Rayon Sports yanahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino nubwo bitaje ku genda neza.

Ikipe ya Rayon Sports yari yabanje mu kibuga umukinnyi abafana b’iyi kipe bahoraga bishyuza umutoza Haringingo Francis witwa Mussa Camara, aza no kwitwara neza dore ko yatsinze igitego 1 cy’iyi kipe cyahise cyishyurwa na Mukogotia ukinira ikipe ya Mukura Victory Sport.

Izi kipe zombi zanganyije ibitego 2-2, gusa umuzamu Hakizimana Adolphe ufatira ikipe ya Rayon Sports niwe urimo kugarukwaho n’abakunzi benshi b’ikipe ya Rayon Sports kubera amakosa yagiye akora muri uyu mukino akaza no kuvamo ibitego 2 byose by’ikipe ya Mukura Victory Sport.

Uyu muzamu wari umaze iminsi adakinishwa, hakina Ramadhan Kabwili ukomoka mu gihugu cya Tanzania nawe udafite kinini afasha ikipe ya Rayon Sports ugereranyije nicyo bamuzaniye ngo abakorere.

Adolphe ntabwo uyu mukino yagiriwemo ikizere yigeze ahirwa ari nayo mpamvu akomeje kwibazwaho cyane aho yerekeza kariyeri ye nubwo ntawavuma iritararenga.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere n’amanota 19 bivuze ko ikirushwa na Kiyovu Sport inota rimwe kandi igifite umukino w’ikirarane irakinamo n’ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatatu, gusa iyi kipe ya Rayon Sports nayo iracyafite imikino 2 y’ibirarane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto ibyaranze ibirori by’akataraboneka byo gufungura igikombe cy’isi cya 2022

Gasabo:bikomeje gutera benshi urujijo ukuntu umwana w’imyaka 11 yiyahuye, umwana yasanzwe amanitse mu kagozi