in

Mu mafoto ibyaranze ibirori by’akataraboneka byo gufungura igikombe cy’isi cya 2022

Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru gitambutse mu gihugu cya Qatar habereye ibirori by’akataraboneka byo gufungura imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2022 cyibaye ku ncuro ya 22.

Muri sitade Al Bayt byari ibicika

Ni igikombe cy’Isi cya mbere gikinwe Atari mu mpeshyi nkuko byari bisanzwe,kuko kuva cyatangira mu 1930 kikabera muri Uruguay buri nyuma y’imyaka ine cyabaga ariko kikaba mu mpeshyi.
Nyuma y’uko igikombe cy’Isi cya 2022 gihawe Qatar ngo izacyakire benshi bari bategereje ngo itariki yacyo igere ngo birebere imbaraga z’amafaranga ya Qatar.
Imbyino zitandukanye z’ibihugu nazo zeretse abitabiriye ibirori

Ibi birori byatangiye mu masaha ya mu gitondo bitangizwa n’imbyino zitandukanye z’ibihugu aho ababyina bazengurukaga umugi wa Doha bagana kuri Al Bayt Stadium yari kuberaho umukino.
Muri Al Bayt Stadium

Nyuma yo kugera muri muri sitade hatangiye ibirori byo kubyina no kwakira ibihugu byitabiriye,kwakira ibyamamare nka Morgan Freeman icyamamare muri Sinema yo muri Amerika.
Morgan Freeman nawe yari yitabiriye ibirori

Nyuma y’ibirori Perezida wa FIFA Jiani Infantinho yatanze ijambo rifungur igikombe cy’Isi cya 2022 ku mugaragaro anashimira ibihugu byose b’inyamuryango bya FIFA byagize uruhare ngo igikombe cy’Isi gitegurwe neza ndetse anashimira Qatar by’umwihariko.
Abanyacyubahiro batandukanye bari bitabiriye

Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar aha ikaze abitabiriye

Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umusifuzi ukomoka mu Butariyani yatangije ku mugaragaro igikombe cy’Isi ku ncuro ya 22 mu mukino wahuzaga Qatar na Ecuador.

Abafana barenga ibihumbi mirongo itandatu bari mu mbuga yegereye sitade bakurikiranye ibirori kuri za Televiziyo rutura

Umukino urangira Qatar itsinzwe Ibitego bibiri ku busa na Ecuador,Qatar iba ibaye ni gihugu cya mbere cyakiriye igikombe cy’Isi kigatsindwa umukino ufungura irushanwa.
Valencia watsinze igitego cya mbere mu gikombe cy’Isi cya 2022

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports igiye gutanga kuri rutahizamu w’igihangange bamaze kumvikana

Umukinnyi wa Rayon Sports ari kugarukwaho na benshi nyuma y’amakosa akomeye yakoze agatuma iyi kipe ibura intsinzi