in

Umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports watsindaga ibitego byinshi mu myitozo yagize uburwayi bwo mu nda mbere y’uko bahura na Rutsiro FC

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko yarwaye mu nda mbere y’uko Rayon Sports icakirana na Rutsiro FC.

Ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rutsiro FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, uyu mukino ukazabera kuri Stade Mpuzamahanga y’i Rubavu.

Mu bakinnyi 22 umutoza Haringingo Francis Christian yajyanye i Rubavu ntabwo barimo Paul Were Ooko bitewe n’uko yagize uburwayi bwo mu nda.

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 mu gihe Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abayobozi batatu b’ikigo cy’amashuri batawe muri yombi kubera ibyaha bitatu bakurikiranweho

Ariel Wayz nyuma yo kugaragara yambaye umukenyero yibasiwe na benshi bavuga ko nta munyarwandakazi wishyirishaho ibitatuwaje