in

Umukinnyi ukomeye muri Manchester United yatangaje ko ashaka kuyivamo

Umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick yemeje ko rutahizamu Anthony Martial yamusabye gusohoka muri iyi kipe akaba yajya gukina ahandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaraye kibaye mw’ijoro ryo kuwa 26 Ukuboza 2021, uyu mutoza yavuze ko Martial yamubwiye ko yifuza gusohoka mw’ikipe ya Manchester United yakiniye guhera muri 2015 kugeza ubu.

Uyu musore waje mw’iyi kipe yitezweho byinshi harimo no gutwara Ballon d’or, ntibyamuhiriye doreko no kugaragara ku rutonde rw’abicaye ku ntebe y’abasimbura bisigaye bigoranye.

Mu magambo ye, Ralf Rangnick yagize ati:”Njye na Martial twaraganiriye bihagije, yambwiye ko mu myaka hafi irindwi amaze akinira iyi kipe,igihe ari iki ngo abe yajya gukina ahandi. Icyifuzo cye ndacyumva kandi ndagikurikirana, gusa ntabwo twari twabona ikipe imwifuza, tuzagendera kuri gahunda z’ikipe yacu doreko hari amarushanwa menshi tugifite yo gukina, ubwo ibizakunda nibyo tuzakora”.

Martial w’imyaka 26 afitanye amasezerano na Manchester United azarangira mu mpeshyi ya 2024 kuri ubu, amwe mu makipe bivugwa ko amushaka harimo Sevilla yo muri Espanye imwifuza nk’intizanyo.

Written by Moise Mfitumukiza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. :+250 789 079 952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Juno Kizigenza arashinjwa guhemukira Ariel Wayz amubabariza umutima

Miss Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto benshi bamugaragariza amarangamutima (amafoto)