in

Umukinnyi Rayon Sports yaganirije agashaka kuyitera umugongo bari bamaze kumvikana yongeye kuyitakambira bikomeye nyuma yo kumenya ko ikipe yabonye amafaranga yo kwishyura

Ikipe ya Rayon Sports yaganirije umukinnyi ayitera utwatsi, none umukinnyi yongeye gushaka kuganira n’iyi kipe nyuma yo kumenya ko yabonye amafaranga yo kwishyura abakinnyi irimo gusinyisha.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze iminsi businyisha ndetse bukanaganiriza abakinnyi bashya, ariko ntibugire amafaranga babaha bitewe ni uko aho bayateganyaga ntabwo bari bayabonye. Uruganda rwa SKOL nirwo rwari rwaremeye ko ruzaha iyi kipe amafaranga yo kugura abakinnyi ariko ntirwari rwarakoze ibyo rwiyemeje.

Amakuru twamanye ni uko kugeza ubu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona amafaranga yo kwishyura abakinnyi iyi kipe igomba gusinyisha ndetse nabo yasinyishije mbere. Muri abo harimo Serumogo Ally wasinye, Mitima Issac wongereye amasezerano ndetse n’abandi bose amafaranga barayabona bitarenze kuri uyu wa gatatu.

Iyi kipe mu minsi ishize yaganiriye umuzamu Sebwato Nikolas wafatiraga ikipe ya Mukura Victory Sports mu myaka ibiri ishize, ariko uyu musore agora cyane ubuyobozi bwa Rayon Sports bitewe ni uko n’amafaranga bamuhaye yo bari bumvikanye ndetse haza no gusohoka amakuru avuga ko yahise yongera amasezerano muri iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye.

Uyu muzamu byavugwaga ko yumvikanye na Mukuru VS Milliyoni 9 Kandi ikipe ya Rayon Sports yo yamuhaga Milliyoni 12, kugeza ubu nyuma yo kumenya ko Gikundiro yabonye amafaranga ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports yabusabye Milliyoni 13 z’amanyarwanda kugirango ashyire umukono kumasezerano kuko abona ikipe ya Rayon Sports ishobora kongera kugirana nawe ibiganiro.

Amakuru yizewe avuga ko ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha w’imikino izakoresha umuzamu w’umunyamahanga, ibi bivuze ko ubuyobozi bugiye gukomeza ibiganiro n’uyu mukinnyi nyuma yo kuba amafaranga yabonetse ibintu bimeze neza.

Ikipe ya Rayon Sports iratangira imyitozo hagati ya tariki 3 n’5, bivuze ko nyuma yo kubona amafaranga igiye gukubita ibangura kugirango itariki biyemeje ntizigere iterwa ipine kubera kudakora ibintu vuba. Iyi kipe ikomeje no gushaka umutoza ugomba gusimbura Haringingo Francis urimo kwanga kongera amasezerano.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kabasele ya mpanya
Kabasele ya mpanya
10 months ago

Haringingo Francis rwose twabanye neza niba ashaka kwigendera ndumva Gikundiro yashaka undi mutoza bikava mu nzira tugatangira imyitozo yacu hakiri kare.

“Uko mbitekekereza wari umuteguro w’Imana, yagiraga ngo umugabo wanjye atahe nta deni imufitiye” Assia yavuze ukuntu Imana yabahaye inzu ya Miliyoni 100 bavuye mu nzu y’icyumba kimwe batabashaga no kwishyura

Niyo wagira ute ntazagukunda! Umusitari ukomeye mu Rwanda, Mu Burundi no muri Africa yose yemeye kwigereranya n’imbwa kubera urukundo akunda umukobwa wo muri Kigali Boss Babes