in

Umukinnyi ngenderwaho wa APR FC ari kubabaza abatoza b’iyi kipe nyuma y’imvune yagize itari ikenewe

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Byiringiro Lague ari kubabaza abatoza nyuma y’imvune yagize kandi yafashaga iyi kipe mu buryo butangaje.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 22 Mutarama 2023, habaye umukino wahuje ikipe ya APR FC na Mukura Victory Sports umukino urangira ikipe ya APR FC itsinze igitego 1-0 cyagizwemo uruhare na Lague ndetse na Ramadhan Niyibizi.

Muri uyu mukino Byiringiro Lague yaje kuwugiriramo imvune benshi bemeza ko itari ikenewe kuri uyu mukinnyi umaze igihe arimo gufasha cyane APR FC nyuma y’igihe bibi yari amaranye igihe kitari gito binatuma amanurwa mu ikipe y’Intare FC.

Iyi mvune ya Byiringiro Lague yagize muri uyu mukino batsinzemo ikipe ya Mukura Victory Sports, ntiharatangazwa igihe agomba kumara hanze y’ikibuga ariko amakuru ava muri iyi kipe avuga ko imvune yagize idakanganye cyane kuburyo yatera ubwoba abafana ba APR FC.

Uyu musore hari amakuru anavugwa ko yaba agiye kwerekeza ku mugabane w’iburayi nyuma yo gushimwa n’ikipe yo muri suwede ikina icyiciro cya kabiri.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize nta shaka Yolo The Queen ahubwo ashaka nyina ku bubi na bwiza – AMAFOTO

Uyu mukobwa yari yafashe mu makabutura uyu musore

Indaya yateje akavuyo kuri polisi ifata umusore mu mashati