in

Umukinnyi Marcus Rashford yahishuye ibitangaza agiye gukora mu gihugu cye.

Umwongereza w’icyamamare muri Ruhago Marcus Rashford, yatangaje ko afite intego yo guca inzara mu bana mu gihugu cy’Ubwongereza.

Rashford w’imyaka 22 y’amavuko, abinyujije mu muryango w’abagiraneza FareShre, ku ikubitiro yahaye ubufasha bw’ibyo kurya amatsinda n’imiryango bigera ku 11,000 mu ntumbero afite yo guca inzara burundu mu bana mu gihugu cye.

Ikipe ye Manchester United isubira mu magambo ye, yavuze ko Rashford yiyemeje kuzakomeza urugamba kugeza igihe mu Bwongereza nta mwana uzongera gupfa azize inzara.

Yagize ati” Mwizere ibyo mvuga, nzarwana kugeza igihe mu Bwongereza nta mwana uzasigara yiganyira, yibaza aho gukura irindi funguro.”

Rashford washyizwe ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi beza ku mugabane w’Uburayi muri iki cyumweru, yavuze ko ari mu bihe byo kwishimira intsinzi ariko bitamutera guhagarika gahunda yihaye.
Mu gihe cya ’Guma mu rugo’, Rashford yabashije gukusanya inkunga ingana na miliyoni £20 zingana na miliyoni $25, akaba yaragatanze ku miryango yari ibabaye muri icyo gihe.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati” Mfite amakuru meza! Dufite intego ko mu mpera za Kamena tuzabasha gutanga amafunguro ku miryango miliyoni 3 mu Bwami bw’Ubwongereza.” Arakomeza ati” Uyu munsi intego y’ubushobozi bw’amafaranga mu gufasha abababaye twayigezeho. Mwese ndabashimiye ku bwitange bwanyu.”

Uyu mukinnyi ukunzwe cyane ku mugabane mu gihugu cye, ku mugabane w’Ubulayi ndetse no ku isi muri rusange, iyi ni indi ntambwe ateye ituma arushaho kumenyekana no gukomeza gukundwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba ushaka kurambana n’umukunzi wawe, irinde iyi myitwarire igayitse.

Dore ibizakwereka ko uwo wihebeye ari indyarya ikomeye cyane.