in

Real Madrid irashaka gusenya imishinga ya Manchester United

Mu gihe hashize igihe kinini ikipe ya Manchester United ikora ibishoboka byose ngo ibe yagura umukinnyi Jadon Sancho ukinira ikipe ya Dortmund, ikipe ya Real Madrid irashaka kuburizamo uyu mushinga ikaba ariyo igura uyu musore.

Nkuko ikinyamakuru AS kibitangaza Real Madrid yatangiye gukurikirana umukinnyi Jadon Sancho ngo ibe yamugura doreko akomeje kwitwara neza cyane mu ikipe ya Dortmund aho kugeza ubu amaze gutsinda ibitego bigera kuri 20 ndetse agatanga n’imipira ivamo ibitego (assist) nayo igera kuri 20 kuva championat itangiye. Madrid iakaba yifuza uyu musore ngo ajye gusimbura Gareth Bale ku mwanya wa rutahizamu uca ku ruhande rw’ibumoso.

As ikaba ikomeza ivugako Man U yari yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 140 z’amayero kuri uyu musore gusa Dortmund ikayanga, byumvikana ko na Real Madrid nubwo imwifuza bitazayorohera nabusa.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ousmane Dembele yemeye kuva muri Fc Barcelone

Ubuzima bushaririye bwa Eddy Kenzo muri Côte d’Ivoire bwamuteye indwara y’agahinda gakabije