in

Umuhanzikazi Marina Deborah yihanganishije ababyeyi biciwe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Umuhanzikazi Marina Deborah ukunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse wamaze no kwigarurira imitima ya benshi hirya no hino ku Isi yatanze ubutumwa bw’ihumure ku babyeyi biciwe abana urwagashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Marina ubwo yaganiraga ni Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yagize ati:” Hora mubyeyi wowe waburiye ibibondo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Warababajwe ushengurwa n’agahinda, ariko igihe ni iki ngo ubeho wongere ubeho intimba wagize, guhangayika humura ntibizongera turahari turagushikiye turi imbaraga zawe, komera wiyubake ntibizongera ukundi”.

Umuhanzi Marina akomeza kwihanganisha ababyeyi babuze abana kandi barabye bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi abasaba gukomera bagakomeza kwiyubaka ndetse abizeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira ukundi asoza agira ati:” Twibuke Twiyubaka”.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Manchester United yacitse umugongo

Byiringiro Lague yatangaje amagambo akomeye ku mugore we ndetse n’umwana