in

Ikipe ya Manchester United yacitse umugongo

ikipe ya Manchester United itozwa n’ umuhorandi Erik Ten Hag ikomeje guhura n’ibibazo byo kuvukinkisha abakinnyi umusubirizo kandi urugamba rugeze ahakomeye. Ku buryo imaze kuvukinkisha abakinnyi batatu ndetse n’umwaka wabo ukarangira.

Manchester United yamaze gutwara igikombe cya Carabao Cup , ubu iriguhatanira FA Cup aho igeze muri ½ ikazacakirana na Brighton & Hove Albion, Manchester United iri muri ¼ cya Europa League ndetse ikaba yaraye inganyije na Sevilla ibitego bibiri kuri bibiri, ikindi Manchester United ikomeje intambara ya ‘Big 4’ mu Bwongereza kuko ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 56.


Kuri ubu Manchester United yamaze kuvukinkisha myugariro wayo Lisandro Martinez waraye ugize ikibazo cy’imvune ku magupfa yo ku kirenge. Martinez yagize ikibazo cy’imvune ku munota wa 86 mu mukino na Sevilla ibintu byatumye asohoka mu kibuga.

Manchester United ibinyujije ku mbuga zayo nkoranyambaga yamaze kwemeza ko Lisandro Martinez umwaka we w’imikino warangiye . Nyuma yo kuyikina imikino 45 muri uyu mwaka w’imikino.
Lisandro Martinez aje akurikira abandi barimo Mwene waho Alejandro Garnacho na Domny Van de Beek nabo barangije umwaka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harimo nayateye irari! Umunyarwandakazi Lynda Ddane amafoto ye akomeje guca ibintu muri Uganda -AMAFOTO

Umuhanzikazi Marina Deborah yihanganishije ababyeyi biciwe abana muri Jenoside yakorewe Abatutsi