Umukinnyi Byiringiro Lague wakiniye ama kipe atandukanye hano mu Rwanda akaza kumenyekana cyane ubwo yakiniraga ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yavuyemo yerekeza mu ikipe ya Sandviknes yo mu gihugu cya Sueden yatangaje amagambo y’urukundo ku mugore we n’umwana.

Byiringiro Lague ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Sueden mu ikipe ya Sandviknes yo mu cyiciro cya kabiri yashyize amafoto ku rubuga rwa Instagram y’umugore ateruye umwana we w’umukobwa maze munsi yandikaho amagambo yuje urukundo rutagira ingano agira ati:” Muri impano na hawe n’Imana”.
Byiringiro Lague n’umwe mubakinnyi badahwema kwereka umuryango wabo ko bawitayeho kandi bigaragara ko uwuhoza ku mutima nubwo atari hafi yabo yagiye kubashakira umugati.