in

Umuhanzikazi Iggy Azalea yatangiye gukorana n’urubuga rucuruza filime z’urukozasoni

Iggy Azalea yiyunze urubuga rucuruza filime z'urukozasoni
Iggy Azalea yiyunze urubuga rucuruza filime z'urukozasoni

Kuwa gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo umuhanzikazi Iggy Azalea yatangaje ko agiye gutangira kunyuza ibikorwa bye ku rubuga rucuruza filime z’urukozasoni ruzwi nka Onlyfans ,aho kugirango urebe ibikorwa bye bizajya bigusaba kwishyura amafaranga 25 y’amadolari buri kwezi.

Ni amasezerano agamije kumurikira abakunzi be umushinga yise :”hotter than hell x onlyfans” ,aho azajya acishaho ibikorwa bye bitandukanye ,birimo amafoto ,imivugo, indirimbo  n’amashusho atandukanye.

Uru rubuga rukaba ari narwo rushobora kuzanyuzwaho album ya 4 ya Iggy Azalea , igomba gusohoka uno mwaka , amasezerano Iggy Azalea yagiranye na Onlyfans azasozwa mu mpera z’uyu mwaka.

Iggy Azalea yiyunze urubuga rucuruza filime z'urukozasoni
Iggy Azalea yiyunze urubuga rucuruza filime z’urukozasoni

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza kuri Donny Van de Beek wa Manchester United

Iri kurebwa koko! Meddy asohoye indirimbo nshya nyuma y’imyaka 2 (Videwo)