in

Umuhanzi Ykee Benda ategereje igisubizo cya Cristiano Ronaldo nk’utegereje Yesu ko agaruka

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda Ykee Benda wamamaye mu ndirimbo Munakampala  yahawe urw’amenyo nyuma y’ubusabe yari asabye kabuhariwe mu mukino w’amaguru Cristiano Ronaldo.

 Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye  , uyu muhanzi yasabye Cristiano Ronaldo kuba bahura bagasangira ibyo kurya bya saa sita  cyangwa ataboneka kubya saa sita bagapanga gusangira iby’ijoro.

Ykee Benda yagize ati:” Uraho Cristiano  Iyi ni inshuro ya 2 ngerageza  kuba nakugeraho muvandimwe , Reka  dusangire ibya saa sita cg ibya n’ijoro ,  ejo ku mugoroba nzaba ndi  i Riyadh  ,ndagutegereje  munyabigwi “

Ubu busabe bwa Ykee Benda bwatumye abamukurikira ,cyane abo mu gihugu cya Uganda bamuha urw’amenyo bavuga ko Cristiano atabona umwanya wo gusangira nawe ,, hari uwitwa Dan Bryn Lutu yagize ati:” Birasekeje uburyo Ykee Benda ategereje ko Cristiano amusubiza”

Uwitwa Scovie we yagize ati:”iyi niyo mpamvu ibyamamare bikomeye ku isi bitubaha abahanzi bacu ,  Ubundi iyo niyo foto nziza ufite mu bubiko bwawe?”

Ykee Benda yasabye ubugira kabiri Cristiano ko bahura ariko ntarasubizwa
Ykee Benda yasabye ubugira kabiri Cristiano ko bahura ariko ntarasubizwa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Edouce Softman na Nyinawumuntu Rwiririza Delice basubitse ubukwe kugirango babanze babyare imfura yabo

Ubuyobozi bwa APR FC bwategeye umurengera w’amafaranga umukinnyi uzinjiza igitego mu izamu rya Rayon Sports