in

Umuhanzi “AKA” yitabye Imana nyuma y’imyaka 2 umukunzi we yitabye Imana

Umuhanzi Kiernan “AKA” Forbes wo mu gihugu cya Afrika y’Epfo yitabye Imana arasiwe mu kabyiniro ka  Durban gaherereye ku muhanda wa Florida  uherereye kwaZulu-Natal , aho uyu musore yitabye Imana akurikiye umukunzi we nawe witabye Imana mu mwaka wa 2021.

Inkuru dukesha ikinyamakuru  News24 ivuga ko uyu muhanzi wakoraga  injyana ya Hip Hop mu Afrika y’Epfo ,yarashwe ku wa gatanu n’ijoro  nyuma ya saa yine z’ijoro ,arasirwa rimwe n’undi muntu barikumwe bose bahita bitaba Imana ,ndetse polisi ikaba yahise itangira iperereza.

 AKA  yitabye Imana  akurikira umukunzi we Anele Tembe witabye Imana  muri Mata mu mwaka wa 2021 aguye muri Cape Town Hotel.

Umuhanzi Kiernan "AKA" Forbes yitabye Imana arasiwe mu kabyiniro
Umuhanzi Kiernan “AKA” Forbes yitabye Imana arasiwe mu kabyiniro

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FIFA yagaragaje urutonde rw’abakinnyi 3 bazavamo uwahize abandi mu mwaka wa 2022

Ifoto nziza y’ababyeyi b’umugore wa mbere mubi ku isi