in

Dore ibintu 15 bitangaje buri mukobwa wese yishimira gukorerwa mu buzima bwe.

Burya n’ubwo ngo abantu bose ku isi badashimishwa n’ibintu bimwe, hari ibintu byinshi abakobwa bahuriraho, bemeza ko bibashimisha iyo babikorewe n’abakunzi babo. Reka tubagezeho 15 muri byo. Niba uri umusore kandi ukaba ushaka kwinjira mu rukundo, sobanukirwa n’ibintu bimwe na bimwe ugomba kumenya ku bakobwa.

  1. Niba uri umusore, icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza (Beautiful) kuruta kubwirwa ko bari ‘Sexy’.

  2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse, byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

  3. Abakobwa hafi ya bose bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana.

  4. Abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda, mbese batiyitaho.

  5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kuvuga ko babikeneye.

  6. Menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro, kabone n’ubwo mwatandukana.

  7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

  8. Muri kamere y’abakobwa habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro.

  9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

  10. Burya iyo umukobwa avuze ‘Oya’ iba ari ‘Oya’, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

  11. Bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

  12. Bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

  13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

  14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

  15. Abasore batekereza ko iyo baterese bigacamo nta yindi mvune iba isigaye ariko burya ngo abakobwa bashimishwa no kubabona bakora cyane kuruta mbere
    kuko byerekana ko bagikunzwe kandi urukundo bakarwiyumvamo kurushaho.

 

Source:inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu byoroheje cyane abagabo baba bashaka iyo bari mu rukundo.

Umugore wazengurutse umujyi wose anyonga igare yambaye ubusa yatunguye abatari bake(AMAFOTO)