in

Umugore urwaye bamwirukanye ku kazi kubera amagambo ye asekeje

Bivugwa ko umudamu wo muri Nijeriya yatakaje akazi mu Bwongereza nyuma yo kohereza ubutumwa avuga ko ameze neza kandi arwaye.

Nk’uko byatangajwe n’umuntu ukoresha Facebook wo muri Nijeriya witwa Tripple U, wavuze inkuru y’uyu mukobwa wari urwaye ariko akavuga ko akomeye bigatuma yirukanwa.

Yanditse ko ari muzima, aho kuvuga ko arwaye, kandi ibi byasobanuwe bivuze ko atigeze arwara nyamara yarahisemo gusiba akazi, ariko abakoresha be b’abazungu ntibari bazi ko arimo koroherwa.

Mu bakristu bamwe bo muri Nijeriya, kuvuga ngo ‘Ndimuzima’ iyo barwaye mubyukuri ni inzira yo kwizera.

Ariko ibi biragaragara ko bitakurikijwe mu Bwongereza aho bivugwa ko uyu mugore yirukanwe kubera ko abakoresha be babisomye bivuze ko yababeshye nkana avuga ko ari muzima kandi yari arwaye.

Trippie U yakomeje avuga ko uyu mudamu wakoraga kandi yiga kuri bourse, na we afite ibibazo ku ishuri rye ashobora guhita atakaza amashuri ye bitewe nibyo yanditse.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byafashe indi ntera: Abafana ba Rayon Sport bashyinguye Kiyovu Sport mu isanduku

Gareth Southgate utoza Ubwongereza yahamagaye abakinnyi 26 azajyana mu gikombe cy’Isi _Urutonde