in

Umuganga yahagaritswe amezi atatu mu kazi kubera imyitwarire idasanzwe yegaragaje

Umuganga wo muri Nijeriya ukomoka muri Kanada yahagaritswe mu kazi kubera guhobera no gusoma ku ngufu umukozi bakorana.

Umuganga wo muri Nijeriya ukomoka muri Kanada uzwi ku izina rya Efe Ovueni yahagaritswe amezi atatu atavura kubera imyitwarire idasanzwe yegaragaje ndetse n’ubunyamwuga bucye yagaragaje.

Uyu muganga ibyaha byose aregwa arebyemera, aho avuga ko yabikoze atabisabiye uburenganzira.

Amakuru avuga ko uyu Muganga yari yahamagaye umwe mu bakozi b’abagore bakorana mu biro bye ku ya 21 Mutarama 2020, uwo mugore akigera mu biro bya muganga, muganga yamuhobeye inshuro enye ku ngufu ndetse anamusoma atabishaka.

Nyuma y’uko muganga akoze ibyo ngibyo yatangiye kohereza wa mugore ubutumwa bugiye butandukanye aho yavugaga ko yanyuzwe n’ibyo yamukoreye.

Uyu mugore yaje kujyana muganga mu nkiko, nuko uriko rwanzura ko uyu muganga ahagarikwa amezi atatu, anacibwa ihazabu y’amadorari ibihumbi bitatu ($3000) ndetse no kwishyura amagarama y’urubanza.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe: Ku myaka 67 yanze gushaka ahitamo ibyananiye benshi mu basore

Amashusho y’abana bato batwitse mu kirori yasakaye ku mbugankoranyambaga