in ,

Umugabo yatutse umusare, bageze mu mazi hagati aramwishyura

Umugabo wize amashuri menshi agakora n’ubushakatsi bwinshi rimwe yagiye mu rugendo afata ubwato, ari mu rugendo yatangiye kuganiriza umusare.

Yamubwiye uburyo nta muntu utamwubaha kubera ubahanga bwe, abaza umusare ati «ese wowe waba uzi ibijyanye na Biology, Ecology, Physiology, Psychology n’ibindi nk’ibyo?»

Umusare amusubiza ko muri ibyo nta na kimwe azi, wa munyamashuri biramurakaza aramubwira ati «iyo menya ko uri injiji nari kwishakira umuntu muzima utari ikigoryi nka we akanyambutsa, aho kugendana n’injiji nari no gusubika urugendo, ubwo izina ryawe ryo urarizi‽» umusare yararakaye ariko ntiyasubizanya n’umuhemba.

Bageze imbere gato ubwato bugira ikibazo ndetse butangira no kurohama, umusare arahindukira abaza umunyamashuri ati «ese wowe waba uzi gusimbukalogy, kogalogy, gucikalogy n’ibindi nk’ibyo?».

Umunyamashuri nawe amusubiza ko muri ibyo nta na kimwe azi, wa musare aramubwira ati «niba utabizi rero, ugiye kurohamalogy maze ingonalogy, imvubulogy n’amafilogy bikuryelogy uzize umunwalogy n’agasuzugurology byawe».

Moral: ubumenyi ntawe ubuheza, jya ucisha make.

Written by Mizero Lambert

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787868796

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyo abantu bamaranye igihe baba barabaye umwe: Dore uko umusaza n’umukecuru b’Imusanze babanaga babfiriye umunsi umwe kandi nta wari wegeranye n’undi 

Ifaranga rirakora: Umuherwe Aliah Cool yateye gapapu Marina ku musore w’ibigango (AMAFOTO)