in

Iyo abantu bamaranye igihe baba barabaye umwe: Dore uko umusaza n’umukecuru b’Imusanze babanaga babfiriye umunsi umwe kandi nta wari wegeranye n’undi 

Iyo abantu bamaranye igihe baba barabaye umwe: Dore uko umusaza n’umukecuru b’Imusanze babanaga babfiriye umunsi umwe kandi nta wari wegeranye n’undi.

Umusaza bivugwa ko ari we wabanje kwitaba Imana ubundi nyuma y’isaha n’uwari umufasha we nawe ahita apfa.

Aba bombi bari batuye mu Kagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze.

Bivugwa ko Umusaza witwa Kaberuka Dismas w’imyaka 79 y’amavuko yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Ruhengeri n’umugore we witwa Ayinkamiye Euphrasie w’imyaka 76 na we agahita amukurikira nyuma yo kumva iyo nkuru.

Amakuru y’urupfu rwa Muzehe Kaberuka yamenyekanye ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri iki cyumweru tariki 2 Mata 2023 naho Mukecuru Ayinkamiye we yitaba Imana ahagana saa moya z’umugoroba nyuma yo kumva iyo nkuru.

Ubuyobozi bwasabye abaturage kwisuganya bakareba uko baherekeza ba nyakwigendera mu cyubahiro kibakwiriye.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi banywa urumogi, bagiye gushyirwa igorora

Umugabo yatutse umusare, bageze mu mazi hagati aramwishyura