in

Umugabo yatsindiye miliyari mu rusimbi agiye kugurisha inzu ngo yishyure amadeni

Byari akanya ko kuruhuka igihe inshuti ya Mohammed Bava yamuhamagaraga kugira ngo imuhe amakuru atunguranye ariko ashimishije.

Inshuti ye yamubwiye ko yatsindiye amafaranga asaga miliyoni 10 z’Amarupe ($ 125,000;£106,000) muri tombora yagerageje gutsinda hafi umwaka.

Hari ku ya 25 Nyakanga. Nyuma y’iminsi ine, Bwana Bava abaye icyamamare mu mujyi yavukiyemo wa Kasargod muri leta ya Kerala y’amajyepfo mu Buhinde.

Urusimbi ntirwemewe muri leta nyinshi zo mu Buhinde ariko muri Kerala, barabyemerr ariko bashyiraho amabwiriza akarishye.

Intsinzi ntishobora kuza mu gihe cyiza nkuko byagendekeye Bwana Bava. Yari afite amadeni menshi yafashe mu myaka yashize. Yari afite ikibazo cyo kwishyura amafaranga yagurijwe kandi ibyo byateye ubukene n’inkeke umuryango we.

Nk’umwanzuro wa nyuma, umuryango wwe wiyemeje kugurisha inzu yabo kugirango bishyure umwenda. Amasaha make mbere y’uko ahamagarwa abwirwa inkuru nziza, Bwana Bava yari amaze kugirana amasezerano n’umuguzi w’inzu ye.

Ku ya 25 Nyakanga, yagombaga guhura nuwashaka kuyigura saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba kugira ngo yemeze igurishwa ry’inzu ye kandi akemeza ko yishyuwe.

Ariko ibyago byari bigiye kugira iherezo kandi aracyibuka igihe nyacyo inshuti ye Ganesh yamuhamagaye.

Saa cyenda n’iminota 20 z’ijoro, yabonye ubutumwa bwa WhatsApp bw’uwo munsi bwa Ganesh ku byerekeye ibyavuye mu mikino.Uyu ntiyatinze no kumuhamagara.

Bwana Bava yabwiye BBC ati: “Nari ndushye cyane. Nari narabuze abantu bo kumfasha.” “Twarishimye cyane, nta magambo twari dufite yo gusobanura amarangamutima yacu.”

Nyuma y’imisoro, biteganijwe ko Bwana Bava azabona amafaranga angana na miliyoni 6.3 z’amarupe.

Ntabwo aramenya neza igihe nyacyo azabonera ayo mafaranga. Ariko ntagifite impungenge kuko abo arimo amadeni bahagaritse gukomanga ku rugi rwe.

Ati: “Abanyishyuzaga baracecetse nyuma yo gutsinda. Abantu barasakuza cyane iyo udafite amafaranga. Ariko iyo bamaze kumenya ko mfite amafaranga yo kubishura, ibintu byaratuje”.

Bavas yahoze afite umuryango wifashije ntawe arimo umwenda.Yakoraga muri kompanyi y’ubwubatsi ariko imirimo yaje gukendera mu myaka mike ishize. Ibintu byarushijeho kuba bibi nyuma y’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Ubuhinde n’isi mu ntangiriro ya za 2020.

Yabuze akazi kandi imyenda ye ikomeza kwiyongera. Yakomeje gutunga umuryango neza binyuze mu gufata inguzanyo. Afite abana batanu, babiri muri bo bakaba barashyingiwe vuba aha. Bwana Bava yishyuye ubukwe, birushaho kumubana bibi mu bijyanye n’amafaranga.

Yishyuye kandi urugendo rw’umuhungu we wagiye muri Qatar yizeye ko azabona akazi keza. Yatanze amafaranga menshi mu muryangowe yose yakuye mu nguzanyo.

Yakomeje kwizera ko akazi ke kazatangira kandi ko azashobora kwishyura imyenda ye ariko igera hafi kuri miliyoni 5 z’Amarupe muri Nyakanga uyu mwaka.

Kwiyongera k’uyu mwenda byabaye intandaro yo guhangayika k’umuryango. Nyuma yo kunanirwa kubona uburyo bwo kubona amafaranga cyangwa uburyo bwo kwishyura inguzanyo, umuryango we wafashe icyemezo gikomeye cyo kugurisha inzu.

Bari bimukiye mu nzu yabo y’inzozi vuba noneho bafata umwanzuro wo kuyigurisha. Bwana Bava yashate inzu yo gukodesha mbere yo gushyira inzu ye ku isoko nubwo byarangiye urusimbi yagerageje imyaka myinshi rumuhiriye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane yafashishije inshuti ye magara kubona akazi bikora benshi ku mutima (Amafoto)

Arthur Nkusi yasekeje ibizungerezi n’ibyamamare bitandukanye muri Seka Live (Amafoto)