in

Arthur Nkusi yasekeje ibizungerezi n’ibyamamare bitandukanye muri Seka Live (Amafoto)

Umunyarwenya Arthur Nkusi yasusurukije abari bitabiriye igitaramo cy’urwenya kiba ngaruka kwezi kizwi nka Seka Live.

Kuri iyi nshuro Seka Live yabaye mu mpera z’ukwezi nk’ibisanzwe, nuko Arthur Nkusi nk’ushinzwe gutegura iki gitaramo atumira abantu bagiye batandukanye.

Arthur Nkusi watangije Seka Live, yari tumiye bamwe mu banyarwenya bagezweho hano mu Rwanda ndetse n’umunyarwenya mpuzamahanga Patrick Salvado kuva muri Uganda.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ingeri zigiye zitandukanye, hakorewe urwenya mu buryo budasanzwe ku buryo uwaje wese yatashye imbavu zacyebanye.

Iki gitaramo Fred Rufendeke yigaragaje, Captain Regis akora amateka mu myambaro y’abashinzwe umutekano, Fally Merci yerekana ko ashoboye, Joshua na we ni uko ndetse na Ambassador w’abakonsomateri.

Patrick Salvado nk’umushyitsi mukuru yerekanye ko kumutumira batibeshye maze Arthur Nkusi ashimangira ko ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda.

Muri iki gitaramo kandi hagaragayemo ibyamamare bikomeye mu myidagaduro hano mu Rwanda nka Rocky Kimomo, Junior Giti wamamaye mu gusobanura filime, Chriss Eazy ugezweho muri iyi minsi ndetse n’abandi.

Amafoto yaranze igitaramo

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatsindiye miliyari mu rusimbi agiye kugurisha inzu ngo yishyure amadeni

Umugabo yishe umwana w’imyaka 2 amwitiranyije n’urukwavu