in

Umugabo yatemye umwana we kubera impamvu yatumye benshi bahinda umushyitsi

Umugabo wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, arakekwaho gutema umwana we mu mutwe nyuma yo gushaka gutema umugore we bari batonganye bapfa amafaranga bari bagurishije ihene, uyu mugabo akayanywera akayamara.

Uyu mugabo witwa Yamfasha Narcisse utuye mu Mu Mudugudu wa Nyakabuye, Akagari ka Gishweru mu Murenge wa Mwendo, arakekwaho gutema umwana we mu gitondo cya kare ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane ariko yaje gusemburwa no kuba uyu mugabo yaranywereye amafaranga yose y’ihene yari yagurishijwe n’uyu muryango.

Muhire Floribert uyobora uyu Murenge wa Mwendo, yavuze ko ubwo umugore w’uyu mugabo yamubazaga aho yashyize amafaranga bakuye mu ihene bagurishije, aho kumusubiza yazamuye intonganya ari na zo zaje kuvamo uru rugomo.

Ngo saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa 18 Weruwe 2023, uyu mugabo yeguye umuhoro ashaka gutema umugore we, aramuhusha, atema umwana wabo w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko, amukomeretsa mu mutwe.

Muhire yagize ati “Yamukubise umuhoro, aramukomeretsa bikabije mu mutwe no mu kiganza ajyanwa kwa Muganga.”

Nyuma yuko uyu mwana yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Gishweru, uyu mugabo witwa Yamfasha Narcisse we yahise atabwa muri yombi, ubu akaba acumbikiwe n’Urwego rw’Ighihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Abatuye muri aka gace kandi bavuga ko atari ubwa mbere uyu mugabo ashatse kugirira nabi umugore we kuko hari n’igihe n’ubundi bagiranye amakimbirane, umugore we akajya kumurega ariko uyu mugabo agahita atoroka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 10 ba Basketball bahembwa amafaranga menshi Stephen Curry arayoboye

Abanyarwandakazi nta mikino bafite! Umuherwe Alliah Cool yagaragaye ari mu muhanda atwaye moto(Amafoto)