in

Umugabo yakoreye ibya mfura mbi umugore we wanze ko batera akabariro.

Umugabo w’imyaka 40 Vicitor Akpan ukomoka muri Nigeria yakubise umugore we amumena ijisho nyuma yo kwanga ko batera akabariro. Uyu mugabo w’mucuruzi utuye kuri 8B, Umuhanda wa Budland, Ojodu Berger, Lagos, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we.

Serija Innocent Odugbo, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko icyaha cyakozwe ku ya 16 Kamena aho uregwa yari atuye.

Odugbo yagize ati: “Ushinjwa yashakaga ko batera akabariro ku mugoroba ,undi aranga. Nyuma yaje kumuviramo kumukubita no kumukomeretsa ijisho.”

Ati: “Iyo umugore adahunga ngo yiruke, yari gutakaza ijisho ry’iburyo kubera gukubitwa.”

Odugbo yavuze ko uyu mugore yihutiye kujya kuri sitasiyo ya polisi iri hafi yuzuye amaraso mu maso bigatuma bahita bakurikirana uyu mugabo atabwa muri yombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Christella yabwiye amagambo akomeye imfura ye aherutse kwibaruka.

Ku basore batereta bikanga: mugerageze gukora ibi bintu.