in

NdababayeNdababaye

Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma n’undi mugabo||Reba igisubizo gitangaje uyu mugore yamuhaye.

Umugabo yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu rugo iwe,umugore aho kugira isoni cyangwa umutima umucira urubanza ahita asubiza umugabo we ko ari we nyirabayaza wo kumuca inyuma.

Uyu mugabo utamenyekanye amazina yifashishije imbuga nkoranyambaga ze maze avuga ko ubwo yagwa gitumo umugore we amuca inyuma yamubwiye ko ari we utuma akora ayo mahano.Mu butumwa bwe uyu mugabo yabazaga abandi niba hari impamvu ifatika  umuntu yaha undi aramutse amufashe amuca inyuma .

Mu mpamvu uyu mugore yahaye umugabo we ngo harimo ko ahora mu kazi ntamubonere umwanya.Nyamugabo avuga ko kuva yabana n’umugore we atigeze amuca inyuma ariko we yaramuhemukiye cyane.Yagize ati:” sindamuca inyuma .Ndamukunda cyane,nibyo koko mpora mu ngendo nshaka amafaranga kugirango umuryango wanjye ubeho neza”.

Uyu mugabo avuga ko agahinda kamushenguye umutima abonye ibyo umugore amukoreye ndetse ngo yanditse ubwo butumwa arimo kurira.Avuga ko umugore we yamubabaje cyane dore ko atanemera amakosa yamukoreye  amuca inyuma.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimu ari mu mazi abira nyuma yo kogosha umwana w’abandi.

Wa muhanzi utwite yakorewe ibirori bya Baby Shower.