in

NDASETSENDASETSE

Wa muhanzi utwite yakorewe ibirori bya Baby Shower.

Umuhanzi w’umuraperi Montero Lamar Hill umaze kwamamara ku izina rya Lil Nas X mu muziki, ni umuraperi ugezweho muri Amerika udahwema kuvugwa cyane mu itangazamakuru, bitewe n’udushya ahorana. Mu minsi ishize uyu muraperi wemeye ko ari umutinganyi ku mugaragaro, yasohoye amafoto menshi agaragaza ko atwite gusa agamije kwamamaza album nshya yenda gusohora yise ‘Montero’, iyi album akaba avuga ko ayigereranya n’umwana wenda kuvuka akaba ariyo mpamvu atwite.

N’ubwo bizwi ko bidashoboka ko umuhungu yasama, ntabwo byabujije Lil Nas X gukoresha inda itari iya nyayo, akerekana ko atwite nyamara ataribyo. N’ubwo kandi yanenzwe cyane hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, ntibyamubujije kongera gucisha ururondogoro abantu ubwo yakoraga ibirori bya ‘Baby Shower’, bisanzwe bikorwa n’abagore benda kwibaruka. Yatangaje ko abikoze kuko umwana atwite agiye kuvuka, ariyo album agiye gusohora. Ibi byateje amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga, benshi bamubwira ko yarengereye ndetse ko ari ugusuzugura no gukinira ku babyeyi n’abana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma n’undi mugabo||Reba igisubizo gitangaje uyu mugore yamuhaye.

Umusore wabyaranye na Mukarujanga byose abishyize hanze.