in

NdababayeNdababaye

Umugabo yafashe icyemezo kigayitse akimenya ko umugore we asigarana n’abandi bagabo iyo adahari.

Umugabo yafashe icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima ubwo yamenyaga ko umugore we asigara ari mu bihe byiza n’abandi bagabo iyo uyu mugabo yafashe misiyo z’akazi.

Mu nkuru y’ikinyamakuru mcebiscoo, ivuga ko umugabo utatangajwe amazina wo muri Afurikay’Epfo, yiyahuje umuti w’imbeba arapfa nyuma yo kuvumbura ko iyo agiye mu kazi, iwe hahita hinjira undi mugabo yitaga inshuti ye magara, ubwo niwe wahitaga umusimbura mu buryamo, ibyaje kubabaza nyir’urugo akiyahura kuko yari arambiwe kurakara.

Amakuru akomeza avuga ko umugabo yamaraga n’iminsi ataragaruka mu rugo kuko asanzwe ari umushoferi utwara imodoka z’amakamyo. Yakundaga umugore we byahebuje, akagira n’undi mugabo w’umuturanyi w’inshuti magara y’umuryango ariko ntiyamubaniye, bose bamwihishagamo, yamaraga kwatsa ikamyo nabo bagatangira ubuzima bwabo bushya.

Mbere yo kwiyahura, umugabo yifashe amajwi ayohereza ku ma WhatsApp, avuga ko ntakindi gitumye yiyambura ubuzima, ahanini ari umugore we n’inshuti ye magara bamuhemukiye ubwo bahitaga babana agiye kukazi, ibyo we yumvaga atakwihanganira ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa bigishwaga gusambana na za nyakabwana bakuwe mu menyo ya rubamba.

Abasore b’i Kigali babuze Juno Kizigenza mu ifoto irimo gukwirakwizwa