in

Abakobwa bigishwaga gusambana na za nyakabwana bakuwe mu menyo ya rubamba.

Polisi ya Uganda kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 yatangaje ko yakuye mu menyo ya rubamba abana b’abakobwa 14 bigishwaga gusambana n’imbwa ku gahato, bari bafungiranyijwe mu nzu yakira abashyitsi iherereye muri zone Muyenga B, diviziyo ya Makindye mu mujyi wa Kampala.

Observer dukesha aya makuru ivuga ko aba bakobwa barimo abari munsi y’imyaka 14 y’amavuko, n’umukuru w’imyaka 19, bategurirwaga gucuruzwa mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi, bakajya bakinishwa ibikorwa by’urukozasoni n’imbwa.

Luke Owesigyire wungirije Umuvugizi wa Polisi muri Kampala yasobanuye ko ubwo abapolisi binjiraga muri iyi nzu, basanze aba bakobwa babayeho nabi. Ati: “Twinjiye mu nzu yakira abashyitsi, dusanga abakobwa babayeho nabi. Amakuru twahawe ni uko bategekwaga gusambana n’imbwa ku gahato.”

Owesigyire yavuze ko aba bakobwa bari bafungiranyijwe muri iyi nzu n’umugore witwa Dorothy Ndagire ufite umuryango utegamiye kuri Leta witwa Maya Project.Dorothy Ndagire yamaze gutabwa muri yombi mu gihe hakorwa iperereza kuri iki cyaha akurikiranweho, aba bakobwa bo bajyanwe ahantu hatekanye kugira ngo bitabweho mbere, mu gihe hagishakishwa imiryango yabo ngo basubizwemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru

Umugabo yafashe icyemezo kigayitse akimenya ko umugore we asigarana n’abandi bagabo iyo adahari.