in

“Umugabo w’umuherwe arashaka kumpa miliyoni 2 ngo turyamane kandi nkiri isugi ,ndi n’umukene mbyemere?”umunyarwandakazi yabuze amahitamo

Umukobwa w’umunyarwandakazi yabuze icyo yakora ndetse arimo gusaba inama nyuma y’aho umugabo ukize ashaka kumuha miliyoni ebyiri kugirango baryamane nyamara afite umukunzi ndetse agahamya ko akiri isugi.Ikibazo ariko afite ubukene .

Yagize ati:“nanditse mbasaba inama ku kibazo mfite kinkomereye! Ndi umukobwa nkaba mfite imyaka 24 narize, mfite n’ahantu ubu ndimo gutera ikiraka ndetse ndateganya gukora ubukwe umwaka utaha.

Ikibazo mfite rero ni iki abantu benshi bambwira ko ndi mwiza kuva kera ndetse bakana nkunda cyane ariko nkitwararika nti hato ntazavaho mba ikirumbo, hashize igihe kinini hari umugabo w’umukire ukunda byasaze ambwira ko ashaka ko namubera umugore nkabyanga kuko afite undi, nkimara kumuhakanira ntibyaciriyaho yarakomeje aranserereza ati wenda niba wanze kumbera umugore reka tuzaryamane rimwe gusa nabyo ndabyanga .

None muri iyi minsi aherutse kumbwira ngo ni mwemerere azampa milliyoni ebyiri kandi ndi isugi nta musore n’umwe ndaryamana na we kuva nabaho ariko numva ayo mafaranga yose nkumva rimwe nakwemera ubundi ngatekereza icyo nazabwira Cheri wanjye nkakibura kandi yaranyihanganiye ngo tuzabikora twabanye na we ntabyo arakora kuva yabaho.None bakunzi mungire inama amagara yanjya nyagurane amagana?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Imfura ingana na Se”-Bushali yatunguye abatari bake azana imfura ye kuri stage (video)

Gahunda yo gushyingura umuramyi Gisele witabye Imana asize uruhinja