Umuhanzi Bushali umaze kwigarurira imitima y’abenshi muri muzika nyarwanda kubera ibihangano bye bikunze n’urubyiruko rwinshi hanze aha.
Bushali yongeye gushimisha abakunzi be mu gitaramo cya Rap city aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye kuva yatangira muzika.
Bushali yongeye gutangaza abatari bake ubwo yinjiraga ku rubyiniro ari kumwe n’imfura ye Bushali Moon byashimishije abatari bake dore ko umuhungu we yafashaga Se gushimisha abakunzi be.
.@BushaliT’s son stole the show and we absolutely loved it 😍 #BKArenaRapCity@BankofKigali @LuckyIbnMiraj pic.twitter.com/iBHNR6lsjg
— BK Arena (@bkarenarw) September 17, 2022