in

Gahunda yo gushyingura umuramyi Gisele witabye Imana asize uruhinja

Umuhanzikazi Gisèle Precious uherutse kwitaba Imana yari umwe mu bahanzikazi bafite impano ikomeye mu b’ikiragano gishya mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yari asanzwe asengera mu itorero rya ADEPR.

Amakuru avuga ko yaguye mu bwogero ahita ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi ariko ntibabasha kuramira ubuzima bwe birangira yitabye Imana.

Uyu muhanzikazi yapfuye asize umwana w’imfura yari aherutse kwibaruka ku itariki ya 22 Kanama 2022. Mu Ukuboza 2021 nibwo yarushinze n’umukunzi we witwa Niyonkuru Innocent.

Kuri ubu hamaze gutangazwa gahunda yo kumusezeraho bwanyuma no kumushyingura mu cyubahiro. Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022 haraba igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwe, kirabera ku rusengero rwa ADEPR paruwase ya Gisenyi guhera ku isaha ya saa Cyenda.

Kuwa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 saa munani nibwo azashyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya Rugerero, mu gihe ku isaha ya saa tatu za mugitondo za mugitondo hazaba misa yo kumusabira mu rusengero rwa ADEPR n’ubundi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umugabo w’umuherwe arashaka kumpa miliyoni 2 ngo turyamane kandi nkiri isugi ,ndi n’umukene mbyemere?”umunyarwandakazi yabuze amahitamo

Video: B Trey yasabiwe gufungwa kubwo guhenera abantu agakuramo ikabutura