in

Umugabo witwa NKUNZIMANA Zepherin w’imyaka 47 yasubiye ku ishuri nyuma yo gukorerwa akarengane n’abacamanza

Umugabo witwa NKUNZIMANA Zepherin w’imyaka 47 yasubiye ku ishuri nyuma yo gukorerwa akarengane n’abacamanza.

Kubera abacamanza bamurenganije, yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri ku myaka 47 y’amavuko.

Uwo, ni umugabo w’Umurundi witwa NKUNZIMANA Zepherin, avuka muri commune Kiganda, intara ya Muramvya.

Zephirin, ni umugabo ufite imyaka 47, arubatse ndetse afite umugore (umukenyezi umwe) n’abana 7.

Zepherin yemeye gusubira mu ishuri aho yatanguriye muri Section Banque et Assurance ku ishuri rya les Amis du Savoir riri mu NGAGARA Quartier 3 muri Mairie Bujumbura.

Zepherin yafashe icyo cyemeze cyo gusubira mu ishuri kubera akarengane we na nyina umubyara bakorewe.

We na Mama we w’imyaka 95 bamaze gufungwa inshuro zirenze eshatu aho bafunzwe nta cyaha bakoze ahubwo bahorwaga imitungo yabo.

NKUNZIMANA Zepherin agiye kwiga asoze amashuri yisumbuye ubundi abone ajye muri Kaminuza aho aziga amategeko akazajya aburanira abantu bakorewe akarengane.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rugaju yayikuyeho amaboka! Umusesenguzi w’umupira w’amaguru Reagan Rugaju yavuze ikibazo APR FC ifite gituma ititwara neza – VIDEWO

“Ubu kandi ubu murumva ntasoni mufite” Shaddy Boo yanze kuripfana yataka APR FC nyuma yo kunyagirwa ibitego 6