in

Umugabo wari warahawe ubuhungiro mu Bwongereza yitwaje ko ari ipede kandi akaba atotezwa muri Africa, yatawe muri yombi azira gutera inda abagore batatu 

Umugabo wari warahawe ubuhungiro mu Bwongereza yitwaje ko ari ipede kandi ko atotezwa muri Africa, yatawe muri yombi azira gutera inda abagore batatu.

Umugabo ukomoka muri Nigeria witwa Saheed Azeez yatawe muri yombi na polisi ya UK azira gutera inda abagore batatu harimo n’ufite umugabo.

Uyu mugabo yahungiye mu gihugu cy’u Bwongereza, agenda ntabyangombwa agira ariko agenda avuga ko atotezwa n’umutwe wa Boko Haram azira ko aryamana na bagenzi be bahuje ibitsina.

Uyu mugabo yahawe ubuhungiro mu Bwongereza ndetse ahabwa ibyangombwa by’ibanze. Gusa uyu mugabo yagezeyo atangira kujya atereta abagore babandi ndetse benshi babaga inshuti nawe baziko ari ipede.

Uyu mugabo yateye inda abagore batatu harimo n’umugore w’umugabo, gusa muri batatu bamubyariye yabanye n’uwa gatatu, ubu babana nk’ umugore n’umugabo.

Si icyaha cyo gutera inda abagore batatu gusa ashonjwa, ahubwo arashinjwa n’ubutubuzi bukoresheje imbuga nkoranyambaga yagiye akorera bamwe mu baturage batuye muri Nigeria.

Uyu mugabo yaje gutabwa mu yombi na polisi ya yo mu Bwongereza ubu ategereje kuburanishwa.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’imyaka 72 n’umwana we bafatanywe ibiro 105 by’urumogi

Umubyeyi wo muri Gaza yandikiye ibaruwa umwana we w’amezi atatu mu kugaragaza agahinda atewe n’urw’agashinyaguro abana bari gupfa kubera intambara ya Israel muri Palestine