in

Umugore w’imyaka 72 n’umwana we bafatanywe ibiro 105 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana yafashe abantu batatu barimo umugore n’umwana we, bari bafite urumogi rupima ibilo 105.

Bafatiwe mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwurire ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, ahagana ku saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko urwo rumogi rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania hifashishijwe inzira zitemewe.

 

Yagize ati: “Ku munsi wo ku wa Gatanu ni bwo Polisi yamenye amakuruu ko hari umugabo winjije rwihishwa urumogi mu Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe.

Akimara kwinjiza mu Rwanda ibyo biyobyabwenge, yabivanye mu Karere ka Kirehe, akomeza yerekeza mu Mudugudu wa Cyimbazi, Akagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.”

SP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko abantu batatu barimo uwo mugabo waruzanye w’imyaka 28 y’amavuko, umugore w’imyaka 72 n’umuhungu we ufite imyaka 38, baje gufatirwa hamwe ku Cyumweru, mu nzu yari ibitsemo urwo rumogi.

Bivugwa kandi ko iyo nzu isanzwe ituyemo uwo mugore n’umwana we bakekwaho kuba ari bo ba nyir’ibyo biyobyabwenge.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abatarabonye akanyabugabo barasibye: Rwanda FDA yakuye ku isoko imiti gakondo harimo n’ivugwaho kongera akanyabugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina

Umugabo wari warahawe ubuhungiro mu Bwongereza yitwaje ko ari ipede kandi akaba atotezwa muri Africa, yatawe muri yombi azira gutera inda abagore batatu