in

Umubyeyi wo muri Gaza yandikiye ibaruwa umwana we w’amezi atatu mu kugaragaza agahinda atewe n’urw’agashinyaguro abana bari gupfa kubera intambara ya Israel muri Palestine

Umubyeyi wo muri Gaza yandikiye ibaruwa umwana we umaze amezi atatu avutse ndetse n’Umwishywa we w’ukwezi kumwe, mu kugaragaza agahinda atewe n’urw’agashinyaguro abana bari gupfa kubera intambara ya Israel muri Palestine.

Ni ibaruwa yanditswe nyuma y’uko intambara Israel ihanganyemo n’Umutwe wa Hamas wo muri Palestine, imaze guhitana abasaga 11.240 bo muri Gaza ndetse mu basaga 27.490 bamaze gukomerekera harimo abana 8.663.

Uyu mubyeyi yanditse iyo baruwa afite icyizere ko abo bana bazakura bakaba mu Isi itekanye, bagasobanukirwa neza ibiri kuba muri iki gihe mu gace ka Gaza bakomokamo nk’uko inkuru ya Aljazeera ibivuga.

Yagize ati ‘‘Bibondo, ndabyumva ko mwiyumvamo ko hari ikitagenda neza. Ibyiyumviro byanyu nyuma yo kumva ibisasu biturika birabigaragaza n’uko muri kwikanga no kurira buri uko mwimvise amajwi y’ibiturika.”

“Gusa na none mu gihe kimwe, muri gushaka ibisubizo mu maso yacu, yahungabanyijwe n’ibisazu biturika buri kanya n’indege zinyura hejuru yacu buri joro. Bana banjye, nanditse iyi baruwa nizeye ko muzakurira mu Isi itekanye mukayisoma. Gusa uko bimeze kose, mu gahinda kenshi, icyizere cy’uko ibyo bizaba kimaze kuyoyoka. Ibiri kuba muri aka kanya bimpatiye gukora iyi nyandiko y’ubu buhamya ku rungano rwanyu.”

Uyu mubyeyi yavuze ko isi imaze guhindurwa irimbi rishyingurwamo inzirakarengane nyinshi kandi inkuru z’ababyeyi batandukanyijwe n’abana babo bimuwe n’abasirikare ziteye agahinda.

Ati “Bana banjye, umutima wanjye wamaze gushenguka bikabije. Buri munsi iyo ndi mu bitaro, ndizwa no kubona abana bari gukurira muri ibi byago. Ndizwa cyane no kubabona bisekera bari mu mahema, batitaye ku byago bibazengurutse kuko batabizi.”

“Amazi aranduye. Buri munsi tujya ku bitaro ndetse no ku kazi kanjye nk’umunyamakuru, ngo menye amakuru y’ahaboneka amazi. Ibyishimo byo kugaruka mu rugo uzanye amazi bituma wiyumva nk’ubonekewe, ibigaragaza uburemere bw’ibyago bihari kubera kubura iby’ingenzi umuntu yakabaye abona–amazi…”

Yakomeje avuga ko ibikenewe bimaze kurenga ibura ry’amazi gusa kuko bahangayikishijwe n’ibura ry’amata y’abana n’ ibicuruzwa bikoreshwa mu isuku yabo.

“Ukwezi gusaga kurirenze nta mashanyarazi, internet, uburyo bw’itumanaho, ibindi twakura mu maguriro, umugati cyangwa lisansi. Ibitero bya gisirikare biri gukorwa biri kumena amaraso ubutitsa ndetse bigakorerwa kubo mu byiciro byose by’ubuzima, biri gutuma iyi Si ihinduka ahantu hadatekanye ku mpinja nkamwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wari warahawe ubuhungiro mu Bwongereza yitwaje ko ari ipede kandi akaba atotezwa muri Africa, yatawe muri yombi azira gutera inda abagore batatu 

Lionel Messi agiye guteza imyenda yatwaranye igikombe cy’isi 2023