in

Umugabo wacunganga umutekano muri pariki y’ibirunga yishe arashe mugenzi we bakoranaga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, umugabo witwa Ntegerejimana Christophe w’imyaka 37 yarashe mugenzi we witwa Irakoze Kevin w’imyaka 32, bakoranaga mu kigo cya Karisoke Research center gikorera muri pariki y’ibirunga ku buzima n’imibereho y’Ingagi.

Umuyobozi wa Pariki y’ibirunga Uwingeri Prosper yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu mugabo yamaze gufatwa.

Ntegerejimana Christophe yafatiwe mu Murenge wa Mudende, aho yafashwe muri iki gitondo taliki ya 16 Ugushyingo, akaba avuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yamutamaje! Fata Kumavuta yerekanye umwana wa Alliah Cool wari utumye bamujyana i Mageragere maze atangaza n’umuntu bamubyaranye ndetse n’ibintu bidasanzwe ari kumukorera

Nyamirambo habereye impanuka y’imodoka itwara imbaho yahirimye ku mukingo – Amafoto