in

NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umugabo usomana n’inzoka z’inkazi ateye ubwoba||abaturage barahuruye kubera ibyo akora(AMAFOTO +video)

Uyu mugabo akora ibidasanzwe aho akina n’inzoka nini ,ndetse agasomana nazo ntacyo yikanga.Yitwa Ali Muhammad Mango snake man atuye mu gihugu cya Tanzania aho yahuruje imbaga akina n’inzoka ze imbere y’abantu.

Uyu mugabo avuga ko amaze imyaka 21 afite inzoka z’ubumara bukomeye, avuga ko inzoka ze zamugize nk’umuvandimwe wazo , kubera ibyo akorana nazo bamwita imana y’inzoka (God of snake).Muhammad avuga ko izi nzoka zizi gutahura ikiza n’ikibi ariyo mpamvu aba afite aho yazibitse mbere yo kuzikuramo agomba kuzibaza niba ziremera gukina na we ,hanyuma zikagira ibimenyetso zimwereka akabona kuzikinisha.Iyo uyu mugabo arimo gukina n’izi nzoka azishyira ku bice bitandukanye by’umubiri we, akazisoma(bagahuza iminwa) ubundi akazizingiraho ku maboko no kumaguru.

Avuga ko abantu benshi bamutinya.Ariko akavuga ko inzoka ze babana mu mahoro nubwo zifite ubumara ntizishobora kumusagarira.Uyu mugabo w’imyaka 44 afite umugore n’umwana avuga ko abo mu muryango we ntawe zigirira nabi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa, urashaka kuzavamo umugore mwiza cyane? Ihatire gukora ibi bintu vuba na bwangu ukiri ingaragu.

Musore, mu gihe ushatse umugore ugasanga yararyamanye n’abagabo benshi, dore uko wabigenza.