in

NdabikunzeNdabikunze

Musore, mu gihe ushatse umugore ugasanga yararyamanye n’abagabo benshi, dore uko wabigenza.

Abagabo benshi iyo bamenye ko umugore bashakanye yaryamanye n’abagabo benshi, akenshi biba intandaro yo guca ukubiri cyangwa akaba yagira umujinya akamukubita akamwica, hari n’abananirwa kwiyakira kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kwiyahura ariko si ko byagakwiye ahubwo uzabanze umenye impamvu yatunye abikora.

Hano hari inama igirwa umusore wisanze muri iki kibazo ,uburyo yakwitwara:

Ntabwo ari ngombwa ko, iyo usanze yarasambanye na benshi ntabwo biba bivuze ko atabasha kubaka urugo, urugo ni rugari, ntabwo ruba rushingiye ku buriri gusa, ashobora kuba yarasambanye n’abagabo 1000 ariko ugasanga ari wowe ugomba kuba uwanyuma wa 1001, yarafashe icyemezo ko kutazongera.

Uzagire ikibazo ahubwo ari uko usanzwe yaguciye inyuma mubana, kuko byo biba ari ikibazo gikomeye, ni n’ingaruka cyane kuko yakuzanira kabutindi ya Sida cyangwa izindi ndwara, akaba yabyara umwana ukamurera kandi atari uwawe, umutungo w’urugo rwawe akawusesagura,…

Ubundi se usanzwe yarasambanye cyane, uretse kuba yabikwibwirira nta handi wabimenyera uretse kuba wasanga yaragutse, ariko se uramutse wijujuse ko usanga yarasambanye cyane akakubaza ikibikubwiye wamusibiza iki?

Nta mugabo ushobora kumenya ko umukobwa atakiri isugi na we ataraciye ibintu ngo abe asanzwe yarakoze imibonano, ni ibintu byumvikana. Aha rero mugabo urihangana ukabyakira, ahubwo uzirinde ko umugore wawe aba yaguca inyuma.

Hari indaya nyinshi zubaka ingo zigakomera, ntibe yatinyuka kuba yaca inyuma umugabo, kuko nta kintu na kimwe iba itazi, irubaka rugakomera. Ugendeye kuri ibyo rero, ntiwaba wubatse.

Urugo rukomera kubera imbara za mwese, urugo ntiruzakomera muryana, nushwana n’umugore wawe ku munsi wa mbere, ruzaba rusenyutse pe, ahubwo ugerageza kwirengagiza abakobwa mwaryamanye mbere, nawe akirengagiza abasore bahuye, ubundi mukabwa umwe urugo mukarukomeza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo usomana n’inzoka z’inkazi ateye ubwoba||abaturage barahuruye kubera ibyo akora(AMAFOTO +video)

Rwanda: Umugabo yicukuriye imva agura isanduku yo gushyingurwamo none dore uko bigenze.